Ubuvuzi bw'amaso
Habwa isuzuma ry'amaso rya buri mwaka, indorerwamo, lentile zishyirwa mu maso, kandi woherezwe ku bandi baganga igihe bikenewe kugira ngo ubashe kubona ibikuzengurutse.
Dr. Jon Treadway ni Umuyobozi w'inzobere mu gupima no kuvura amaso(?) ku ishami rya Jordan Valley Health riri muri Springfield: Tampa, aho akorera kuva mu 2015. Yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bumenyi muri East Tennessee State University n'impamyabumenyi y'ubudogiteri mu gupima no kuvura amaso muri Southern College of Optometry. Kuri Dr. Treadway, kureba ni kimwe mu byumviro by'ingenzi cyane mu buzima, kandi kunoza ubushobozi bwo kubona ni byo ashyira imbere mu byo akora byose. Kimwe mu byo akunda cyane mu kazi ke ni uko ahura n'abarwayi batandukanye; mu munsi umwe ashobora kwita ku mwana w'umwaka umwe no ku muntu w'imyaka ijana.
Dr. Treadway yitangira cyane umuryango mugari abamo n'umwuga we. Akora imirimo y'ubukorerabushake muri Hope Connection, aho apima amaso y'abantu batagira aho baba n'abadafite ubwishingizi bw'ubuzima, kandi yagiye agira inshingano z'ubuyobozi muri Greater Ozarks Optometric Society. Ni n'umwe mu bagize inama y'ubuyobozi ya Vision Rehabilitation Center of the Ozarks, kandi yabaye umwe mu bagize inama ngishwanama ya Missouri Eye Institute. Ubwitange bwe, urugwiro rwe n'urukundo nyakuri akunda abantu bituma abarwayi be bamugirira icyizere mu kubitaho kugira ngo babone neza.
Habwa isuzuma ry'amaso rya buri mwaka, indorerwamo, lentile zishyirwa mu maso, kandi woherezwe ku bandi baganga igihe bikenewe kugira ngo ubashe kubona ibikuzengurutse.

Ubuvuzi bw'amaso
mbe.–gnu.: 07:00 – 17:00 gnd.–cyu.: Hafunze
Ushobora gufata gahunda yo kubonana na Jon Treadway uduhamagaye cyangwa usabye gahunda ukoresheje MyChart.